Umuganura 2026 i Berlin: Umunsi wo Kwishimira Ibyagezweho, Ubumwe n’Umuco.
Updated: Aug 11
Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Kanama 2026, Abanyarwanda batuye mu Budage, inshuti z’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bahuriye i Berlin mu kwizihiza Umunsi w'Umuganura, umunsi ngarukamwaka wo kwishimira ibyo twagezeho, gusangira no gukomeza kwimakaza ubumwe, ubufatanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda hagati y’Abanyarwanda.
Ibi birori byateguwe n’Abanyarwanda batuye i Berlin bibera muri The Westin Grand Berlin, bikaba byaritabiriwe n’abakuru, urubyiruko, abana ndetse n’inshuti z’u Rwanda. Byabaye umwanya mwiza wo kongera guhuza Abanyarwanda baba hirya no hino mu Budage, gusabana no kwishimira urugendo rw’iterambere ry'Umuryango Nyarwanda mu Budage.

Mu ijambo rye, Nyakubahwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, H.E. Igor Cesar, yagarutse ku busobanuro bw’Umuganura nk’umurage ndangamuco uhuza Abanyarwanda, yibutsa ko ari igihe cyo gushimira ibyo igihugu n’Abanyarwanda bagezeho, gukomeza gusigasira ubumwe no guhererekanya indangagaciro z’umuco nyarwanda, cyane cyane ku rubyiruko rukurira hanze y’u Rwanda.
Hashimwe Abanyarwanda babaye indashyikirwa.
Kimwe mu byaranze Umuganura w’uyu mwaka ni umwanya wo kugaragaza no gushimira ubudashyikirwa bw’abagize umuryango nyarwanda mu Budage bagize uruhare rugaragara mu nzego zitandukanye. Mu rwego rw’Uburezi n’Ikoranabuhanga, hashimiwe Protogene Hahirwabayo na Bosco Kalinijabo ku mushinga wa Ejo Labs utezimbere ubwenge buhangano mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Joshua Mugisha, Adeline Kamirwa na Naomi Ikamba ku ruhare rwabo mu gukora urubuga rwa interineti rwa Diyaspora mu Budage, ndetse hanashimwa abanyeshuri bose barangije amashuri mu mwaka ushize. Mu rwego rwa Siporo, Ubuhanzi n'Umuco, hashimiwe Mutesa Jean Jacques ku guteza imbere siporo, Patrick Nteziryayo, Vivant Hakizimana, Benjamin Mbarutso na Eddy Mutabaruka ku ruhare rwabo mu gusigasira umuziki nyarwanda, ndetse na Emile Ngaboyisonga ku kumenyekanisha umuco nyarwanda binyuze mu buhanzi. Mu rwego rw'Ubuyobozi bw'ikitegererezo n'Ubwitange, hashimiwe Moise Mwiseneza, Naomi Ikamba, Grace Rutunda na Vainqueur Gabiro ku ruhare rugaragara bagira mu guteza imbere no guhuza urubyiruko rw’Abanyarwanda mu Budage, hamwe na Noel Musoni na Christian Ngarambe ku ruhare rwabo mu kubaka no guhuza umuryango nyarwanda mu Budage.

Umuco Nyarwanda wari ku isonga.
Nk'uko bisanzwe mu Muganura, umuco nyarwanda wari ku isonga. Ababyinnyi b’itorero ry'Abanyarwanda batuye mu mugi wa Berlin basusurukije abitabiriye binyuze mu mbyino gakondo, mu gihe umuhango wo kuganurira abana amata wongeye kwibutsa akamaro ko guhererekanya umuco n’indangagaciro z’Abanyarwanda hagati y’ibisekuru. Uyu muhango wari ikimenyetso cy’icyizere n’umurage ukomeza kubakwa n’abana b’u Rwanda, aho baba hose.

Abitabiriye kandi bagize umwanya wo kwidagadura no kwigira hamwe binyuze mu bisakuzo n’ibibazo by’ubumenyi rusange ku Muganura, aho abari aho bose bagiye bitabira basubiza ibibazo byerekeye amateka, indangagaciro n’umuco by’Umuganura. Iki gikorwa cyaranzwe n’ishyaka, ubufatanye n’umunezero, gituma abakuru n’abato bungurana ubumenyi mu buryo bushimishije.
Umunsi waranzwe kandi no gusabana, gusangira no kwishimira umusaruro w’abagize umuryango nyarwanda mu Budage, ibintu byarushijeho gushimangira ko Umuganura ko ari igihe cyo gusigasira umuco nyarwanda, kuwutoza abakiri bato no gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Umuganura 2026 wasize ubutumwa bukomeye ko, nubwo Abanyarwanda baba kure y’u Rwanda, bakomeje guhurizwa hamwe n’umuco, ubumwe n’urukundo rw’igihugu. Wabaye kandi umwanya wo gushimira abitanze, guha agaciro ibikorwa by’indashyikirwa no gukomeza kubaka umuryango ukomeye kandi ufitanye isano.


Comments