top of page
Search

Abanyarwanda baba Mu Budage Bizihije ku nshuro ya 32 Umunsi Mukuru wo Kwibohora mu Mujyi wa Hannover.

Updated: Jul 9

Ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga 2026, Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda baba mu Budage, bahuriye i Hannover mu kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora. Ibi birori byitabiriwe n’abantu barenga 300 baturutse i Hannover, Niedersachsen no mu bindi bice bitandukanye by’u Budage.


Umunsi watangiriye mu mikino yabereye muri Hochschulsport, Leibniz Universität Hannover. Amakipe atandatu y’umupira w’amaguru yarushanijwe mu mikino yaranzwe n’ubusabane n’ishyaka. Imiryango n’abashyitsi bitabiriye kandi imyitozo y’imbyino gakondo, indi mikino ngororamubiri, ndetse n’imurikabikorwa ry’ibikorwa by’Abanyarwanda batuye i Hannover.


Ibirori byakomereje muri Wyndham Hannover Atrium, aho gahunda yayobowe na Musafiri Sebiziga. Gaetan Ndabarasa, uhagarariye Abanyarwanda mu gice cya Niedersachsen, yakiriye ababyitabiriye n’abashyitsi, maze aha ikaze Herve Kubwimana, uhagarariye Abanyarwanda baba Mu Budage ngo afungure ku mugaragaro ibirori. Mu ijambo rye, yashimiye abaturutse mu bice bitandukanye by’u Budage, ashimira Umushyitsi Mukuru, Ambasaderi Igor Cesar, abahagarariye Umujyi wa Hannover, n’Inshuti z’u Rwanda zari zitabiriye. Yibukije ko aho Abanyarwanda baba hose bafite inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, banaba abaturage n’abaturanyi b’ikitegererezo n’intangarugero mu Budage.

Mu ijambo rye, Ambasaderi Igor Cesar yagarutse ku gaciro gakomeye ko Kwibohora n’urugendo u Rwanda rumaze imyaka 32 rukora. Yasangije abari aho ko na we yakuriye mu buhungiro, amateka asangiwe na benshi babayeho batagira igihugu bemererwa gutaha. Yibukije ko Kwibohora kutabaye iherezo rya Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, ahubwo kwabaye n’intangiriro yo kongera kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, agaciro n’amahirwe angana kuri buri Munyarwanda. Yavuze ko“ubwiyunge butabaye amagambo gusa, ahubwo bwabaye amahitamo twafashe nk’igihugu.” Yashimiye kandi Inshuti z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bo mu Budage ku bucuti n’ubufatanye, asoza abwira urubyiruko ko “amateka y’u Rwanda atazongera gusubira inyuma, ahubwo azakomeza kwandikwa n’Abanyarwanda bafite icyerekezo, ubwitange n’urukundo rw’igihugu.”


Nyuma y’ijambo rye, Ambasaderi Igor Cesar, afatanyije n’abahagarariye Abanyarwanda mu Budage, n’Abashyitsi baturutse mu buyobozi bw'umujyi wa Hannover, bashyikirije ibihembo amakipe yitwaye neza mu marushanwa y’umupira w’amaguru. Buri kipe yitabiriye yahawe imipira ibiri. Ikipe ya Berlin yabaye iya gatatu ihabwa igikombe, Ikipe Abahigi iba iya kabiri ihabwa igikombe n’ibikoresho by’ubuvuzi, naho Ikipe Amavubi iba iya mbere, ihabwa igikombe n’imyambaro yo gukinana.


Hakurikijweho umuziki w'itsinda rya muzika riturutse Berlin ndetse n’umuvugo wavuzwe na Marie Leilla Umukundwa, mbere y’ikiganiro nyunguranabitekerezo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 32 nyuma yo Kwibohora: ishusho no kwitekerezaho ku Banyarwanda baba mu Budage.” Icyo kiganiro cyayobowe na Moise Mwiseneza.

Ikiganiro cyahuje Gaetan Ndabarasa wagarutse ku buzima bwo mu Rwanda mbere yo Kwibohora asangiza abari aho ubuhamya bwe. Herve Kubwimana yavuze ku gukurira mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anagaragaza uruhare Abanyarwanda baba hanze bakomeza kugira mu iterambere ry’igihugu no mu gusigasira isura yacyo. Merci Amizero, wari uhagarariye urubyiruko rwavutse nyuma yo Kwibohora muri iki kiganiro, yagaragaje icyifuzo cy’urubyiruko cyo kurushaho kumenya amateka y’u Rwanda, asaba ababyeyi n’abakuru gukomeza gusangiza abakiri bato ubuhamya n’amasomo y’urugendo banyuzemo.


Ikiganiro cyasojwe hatanzwe ibitekerezo by’uko mu bihe biri imbere hategurwa akagoroba k’ababyeyi, bagasangira ubunararibonye ku ruhare bagira mu iterambere ry’u Rwanda no ku mbogamizi bahura nazo mu kurera no gutura mu Budage. Hanatanzwe icyifuzo cyo gutumira abagize uruhare mu rugamba rwo Kwiborora, kugira ngo basangize urubyiruko ubuhamya bwabo kandi umurage wabo ukomeze kubaho.


Gahunda y’umunsi yasojwe n’ifunguro ryahuje abitabiriye, ritanga umwanya wo kuganira, gusabana no gukomeza ubucuti. Ibirori byakomeje mu byishimo n’umuziki aho itsinda rikina umuziki riturutse Berlin ryasusurukije abari bitaboriye ibirori byo Kwibohora32 i Hannover.


Mu kwizihiza imyaka 32 yo Kwibohora, twubaha ubutwari n’ubwitange byatumye uru rugendo rushoboka, tunishimira iterambere rikomeye igihugu cyacu kimaze kugeraho. Nanone, nk’Abanyarwanda baba hanze n’Inshuti z’u Rwanda, twiyibutsa inshingano dusangiye yo gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, ruteye imbere kandi rutanga icyizere ku bisekuru bizaza.


Kwibohora bitwibutsa ko atari ibyo kwizihiza gusa, ahubwo ari inshingano zacu mu gutanga umusanzu mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.

 
 
 

Comments


RCA Germany

A community space for Rwandans in Germany to connect, share, and grow together. 

Need help? Reach out to us anytime through the Contact page.

Rwandische Diaspora in Deutschland e.V.

E: muraho@rwandancommunity.de

​Vereinsregister: VR 14554 Köln

Steuernummer: 37006/57812 MA

Get Monthly Updates

© 2026 by Ruandische Diaspora in Deutschland e.V. 

|

|

bottom of page